Council of Commissioners

The Council of Commissioners is the supreme organ of the Commission. It is composed of seven (7) commissioners including the Chairperson and the Vice Chairperson appointed by Cabinet and approved by the Senate. read more

Vacances

no news in this list.

PSC News Letter

Dusobanukirwe n’amahame agenga uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi .(Igice cya Kabiri)


Dusobanukirwe n’amahame agenga uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi (Igice cya Kabiri)

Ikosa ryo mu kazi rihanwa hashingiwe ku buremere bwaryo. Mu gukora ikosa hari ibintu biba byatumye ikosa rigenda uko ryagenze bityo ibyo ni byo bishingirwaho igihano kikaba cyakoroshywa cyangwa cyaremera.  Urugero: Abakozi babiri basibye akazi batabisabiye uruhushya, mu gukurikirana impamvu zatumye basiba akazi bagasanga umwe yari arwaje umwana yamujyanye kwa muganga; undi bakurikirana bagasanga yasibye akazi kubera yanyoye agasinda. Ububasha Umuyobozi afite ni  ubwo gushishoza akanzura ko hari impamvu yatuma ikosa ryoroha cyangwa rikaremera, bityo abo bakozi batanzweho urugero ntibahanwa kimwe hakurikijwe ko ikosa rihanwa hakurikijwe uburemere bwaryo.

Ikosa cyangwa igihano byo mu kazi ntibibangamira cyangwa ngo bibangamirwe n' uburyozwe n' uburyo bwo gukurikirana icyaha cyangwa ikosa biteganywa n' amategeko ahana cyangwa agenga uburyozwe bw' indishyi. Urugero: Umukozi wangije cyangwa wibye igikoresho cyo ku kazi, umuyobozi we mu kazi akamuhanira kwiba cyangwa kwangiza igikoresho cyo mu kazi, ariko umushinjacyaha na we akamenya ko habaye ubujura, icyo gihe umugenzacyaha n' umushinjacyaha bafite uburenganzira bwo gukora dosiye bakamukurikirana kuri cya cyaha cyo kwiba.

Kuba yarahanwe ku kazi ntibibuza ubushinjacyaha kumukurikirana ku cyaha cyo kwiba. Ahavugwa uburyozwe bw' indishyi, asobanura ko niba ugomba kwishyuzwa ibyo wibye cyangwa wangije mu kazi, bitabuza ko uwumva akeneye kubona indishyi z' ibyo yangirijwe azaregera izo ndishyi azihabwe hakurikijwe amategeko mbonezamubano.

Nta mukozi ushobora guhanirwa inshuro ebyiri irenze imwe ikosa rimwe yakoze rimwe mu rwego rw' akazi. Ikosa rimwe umuntu yakoze ni ryo ahanirwa, ntabwo umwaka utaha wakongera kurihanirwa keretse urisubiyemo kuko byaba bibaye bishyashya.

Uburyozwe bw' ikosa ryo mu kazi ni gatozi ku warikoze, aha asobanura ko  Uwakoze ikosa ariwe urihanirwa ridashobora guhanirwa mugenzi we bakorana. Niba hari uwamufashije cyangwa watumye arikora, avuga ko uwo na we ahanirwa uruhare rwe, nyir' ikosa na we agahanirwa urwe. "ntawe uhanirwa undi".

Gukurikirana ikosa no guhana umukozi bikorwa mu mucyo, nta kubogama cyangwa gutonesha uko ari ko kose. umuyobozi agomba gukoresha ukuri, akaba umunyakuri, ntabogame, agakurikiza icyo amategeko ateganya nta yandi marangamutima ayo ari yo yose agendeyeho.

Mu gusoza Madame Angélique Uwimana atanga ubutumwa bw' uko abakozi bakwirinda ibihano, umukozi agakora inshingano ze uko abisabwa n' amategeko, umukoresha na we akagenera umukozi ibyo yemererwa n' amategeko; ariko n' igihe habaye ikosa hagakurikizwa amategeko mu gukururikirana no guhana iryo kosa, mu rwego rwo kwirinda gushora Leta mu manza zayiteza igihombo.

Alice NAMBAJE

PSC/PRCO


Friday, 05 May 2017

USEFUL DOCUMENTS AND FORMS CONNECT TO US
  • Guest Book
  • Web links
  • Corruption convicts database
  • Public service application form.
  • Checklist as a pre-requisite for recruitment report approval
  • Rwanda Public Service E-Recruitment and Employee Self-Service Portals.

  • Developed By Rwanda development Board.