Council of Commissioners

The Council of Commissioners is the supreme organ of the Commission. It is composed of seven (7) commissioners including the Chairperson and the Vice Chairperson appointed by Cabinet and approved by the Senate. read more

Vacances

no news in this list.

PSC News Letter

Dusobanukirwe uko gutoranya abakandida bemerewe gukora ibizamini by' akazi ka Leta bikorwa, uko ibizamini bitegurwa n' uko bikoreshwa

Bwana Olivier Kanamugire, Umuyobozi w' Ishami rishinzwe imicungire y' abakozi n'imitangire ya serivisi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta.


Iteka rya Perezida N°144/01  ryo  ku  wa   13/04/2017   rigena   uburyo   bwo  gushaka,  gushyiraho  no  gushyira  mu myanya abakozi ba Leta, risobanura uko abakandida bemerewe n' abatemerewe gukora ikizamini cy' akazi ka Leta batoranywa, uko ibizamini bitegurwa n' uko bikoreshwa.

Bwana Olivier Kanamugire, Umuyobozi w' Ishami rishinzwe imicungire y' abakozi n'imitangire ya serivisi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yasobanuye uko gutoranya abakandida bemerewe n' abatemerewe gukora ibizamini bikorwa.

Ati "Kuva italiki ya nyuma yo gutanga ibyangombwa bisaba akazi, ntibigomba kurenga iminsi itanu bataratangira gutoranya abakandida bujuje n' abatujuje ibisabwa, ibyo iyo bimaze gukorwa urutonde rugaragaza abatoranyijwe n' abatatoranyijwe n' impamvu batatoranyijwe, hifashishijwe e-mail, bagahita barushyira kuri system ya e-recruitment, bityo buri mukandida akabimenya".

Bwana Olivier Kanamugire kandi avuga ko gutegura no kwemeza urwo rutonde rw' abemerewe n' abatemerewe gukora ikizamini bikorwa byibura n' abantu batatu bagenwe n' umuyobozi ubifitiye ububasha w' urwego rushaka umukozi.

Ati "binyuranye n' uko mbere byakorwaga kuko mbere gutoranya abakandida byashoboraga gukorwa n' umukozi umwe cyangwa se babiri, ariko ubu ni abakozi batatu; ariko iyi ngingo igaragaza neza ko abo bantu batatu ari babandi bagize akanama gashinzwe gushaka abakozi. Impamvu yo gushyiraho abantu batatu ni uko baba bashobora kugirana inama, ku buryo haba hari amahirwe y' uko byakorwa neza".

Bwana Kanamugire Olivier yasobanuye ibishingirwaho hatoranywa abemerewe n' abatemerewe gukora ibizamini. Avuga ko hari urutonde rw' ibiba bisabwa kuri uwo mwanya biba byaragaragajwe ubwo batangazaga umwanya; ibyo bisabwa kongeraho inshingano z' uwo mwanya ni byo abashinzwe gutoranya abakandida bagenderaho, bakareba ababyujuje n' abatabyujuje; ababyujuje bakemererwa abatabyujuje bakangirwa.

Bwana Olivier kandi yanasobanuye uko ibizamini bitegurwa. Asobanura ko inzego zishaka gutanga ibizamini zishobora kwiyambaza urwego rwa Leta rufite ubumenyi mu byo utangaho ibizamini, cyangwa se rufite nzobere muri byo; ariko mu rwego rwa Leta rushobora kwiyambazwa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ntirimo kuko Komisiyo ifite inshingano zo kugenzura uko abakozi ba Leta bashakwa n' uko bashyirwa mu myanya.

Ati "birumvikana ko abakozi ba Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta badashobora guhindukira ngo bajye gutegura cyangwa gutanga ibizamini kandi Komisiyo ifite  inshingano zo kugenzura uko bikorwa". Akomeza avuga ko inzego zishaka gutanga ibizamini zishobora kwiyambaza izindi nzobere cyangwa se impuguke mu gutegura, gukoresha no gukosora ibizamini; batari abakozi ba Leta.

Bwana Olivier avuga ko umukandida wemerewe akora ikizamini cyanditse n' ikizamini cy' uburyo bw' ikiganiro, ibyo bizamini bikaba biri ku manota 100%. Ikindi ni uko inteko y' abakoresha ikizamini cyo mu buryo bw' ikiganiro igomba kuba igizwe n' abantu batatu. Indimi zikoreshwa iyo hategurwa ibizamini ni eshatu zemewe mu Butegetsi Bwite bwa Leta (ikinyarwanda, igifaransa n' icyongereza), ariko iyo kidateguwe mu kinyarwanda gitegurwa mu gifaransa no mu cyongereza, umukandida akihitiramo ururimi rumworoheye. 

Bwana Olivier Kanamugire yanasobanuye uburyo bwo gukoresha ibizamini. Ati "abakoresha ibizamini bashobora kuva mu mpuguke zikorera (Consultants), cyangwa se hakiyambazwa urwego rwa Leta rufite izo nzobere". Aha atanga urugero rw' urwego rukeneye umukozi ushinzwe ibaruramari rushobora kwiyambaza Minisiteri y' Imari n' Igenamigambi cyangwa se Umugenzuzi w' Imari ya Leta bakabaha impuguke zibategurira ibizamini zikanabikoresha.

Bwana Olivier Kanamugire avuga ko ku bizamini hashobora kubaho umwihariko, kuko ikizamini cyanditswe gishobora kugabanywamo ibizamini bitandukanye bijyanye no kwandika, byose hamwe biteranyije bikaba biri ku manota mirongo itanu, bigakorwa kugirango hasuzumwe ubumenyi butandukanye umukandida afite. Ati "Ibyo ni ibizamini byihariye bishobora gukorwa nk' uko biteganyijwe n' iri teka"

Avuga ko iri teka rinavuga ko mu nzego z' imirimo ya Leta hashobora kuba harimo imyanya ikeneye ubumenyi bwihariye (rare skills or rare expertise) bityo hakaba hakoreshwa ikizamini cyihariye. Yagize ati "icyo gihe urwego rukeneye gukoresha ikizamini kuri uwo mwanya rwandikira Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta rusaba ko yabisuzuma noneho ikabagira inama y' uburyo cyakoreshwa; aho hashobora kwitabazwa ubundi buryo nka "Video Conferencing" cyangwa se "Skype" cyangwa se "Telephone", aho umuntu ashobora gukoresha ikizamini umuntu uri mu kindi gihugu iyo hari abafite ubwo bumenyi bari hanze y' igihugu"

Bwana Olivier Kanamugire ariko ashimangira ko ibi bikorwa gusa ari uko Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yatanze ubwo burenganzira, imaze gusuzuma neza niba urwo rwego bikwiriye ko rwakoresha ubwo buryo bwo gushaka abakozi.

Biracyaza…..

Alice NAMBAJE

PRCO/PSC


Monday, 17 July 2017

USEFUL DOCUMENTS AND FORMS CONNECT TO US
  • Guest Book
  • Web links
  • Corruption convicts database
  • Public service application form.
  • Checklist as a pre-requisite for recruitment report approval
  • Rwanda Public Service E-Recruitment and Employee Self-Service Portals.